Mu mwaka w’i 1994, Karabo yacitse ku icumu ry’Itsembabwokoryakorewe Abatutsi, ryahitanye se umubyara, ndetse na barumunabe. Yasigaye wenyine mu Rwanda rurimo n’abandi Banyarwandanabo bari bafi te ibikomere binyuranye ku mitima yabo. NtabwoKarabo yari azi aho nyina aherereye.Nyuma yaje kujya kuba kwa se wabo witwaga Kamanzi;umusirikare wo ku rwego rwa Koloneli mu ngabo nshya zarizimaze gutsinda urugamba. Agezeyo, yahahuriye na Shema, na wewarokotse Itsembabwoko ryakorewe Abatutsi. Shema akaba yariumwe mu basirikare bato barindaga se wabo wa Karabo. Icyusan’igikundiro bya Shema byateraga Karabo ubukirigitwa, ndetsenyuma Karabo yaje kwihebera uwo musore wirabura, w’amenyomaremare akikijwe n’ishinya yirabura. Ariko iby’urukundo rwabontibyoroshye. Shema azi gusa igice kimwe cy’amateka ya Karabo.Ese Karabo azageraho abwire Shema ibye byose? Ni ihurizorimukomereye.Imitima y’Abacu ni inkuru y’urukundo, urwango, ndetsen’isanganiro rya byombi. Karabo na Shema ni imfubyi ebyirizibyirukira mu muryango nyarwanda wakomeretse – aho ziberahagati y’isi y’abariho ndetse n’isi y’abatabarutse, kandi zikabuzwa amahwemo n’inzangano ha gati y’Abahutu n’Abatutsi.Bamwe bajya bavuga ko urukundo ari nk’amazi – ngo rushokanan’ibyo ruhuye na byo byose. Ese aho Karabo na Shema bazashokanana rwo, cyangwa ruzabajugunya hakurya y’inkombe?