Imitima y’Abacu
41.18$
Mu mwaka w’i 1994, Karabo yacitse ku icumu ry’Itsembabwoko
ryakorewe Abatutsi, ryahitanye se umubyara, ndetse na barumuna
be. Yasigaye wenyine mu Rwanda rurimo n’abandi Banyarwanda
nabo bari bafi te ibikomere binyuranye ku mitima yabo. Ntabwo
Karabo yari azi aho nyina aherereye.
Nyuma yaje kujya kuba kwa se wabo witwaga Kamanzi;
umusirikare wo ku rwego rwa Koloneli mu ngabo nshya zari
zimaze gutsinda urugamba. Agezeyo, yahahuriye na Shema, na we
warokotse Itsembabwoko ryakorewe Abatutsi. Shema akaba yari
umwe mu basirikare bato barindaga se wabo wa Karabo. Icyusa
n’igikundiro bya Shema byateraga Karabo ubukirigitwa, ndetse
nyuma Karabo yaje kwihebera uwo musore wirabura, w’amenyo
maremare akikijwe n’ishinya yirabura. Ariko iby’urukundo rwabo
ntibyoroshye. Shema azi gusa igice kimwe cy’amateka ya Karabo.
Ese Karabo azageraho abwire Shema ibye byose? Ni ihurizo
rimukomereye.
Imitima y’Abacu ni inkuru y’urukundo, urwango, ndetse
n’isanganiro rya byombi. Karabo na Shema ni imfubyi ebyiri
zibyirukira mu muryango nyarwanda wakomeretse – aho zibera
hagati y’isi y’abariho ndetse n’isi y’abatabarutse, kandi zikabuzwa
amahwemo n’inzangano ha gati y’Abahutu n’Abatutsi.
Bamwe bajya bavuga ko urukundo ari nk’amazi – ngo rushokana
n’ibyo ruhuye na byo byose. Ese aho Karabo na Shema bazashokana
na rwo, cyangwa ruzabajugunya hakurya y’inkombe?
You must be logged in to post a review.
Vendor Information
- Store Name: Arise Bookshop
- Vendor: Arise Bookshop
-
Address:
Kimironko
Opposite KIE
Kigali - No ratings found yet!
Reviews
There are no reviews yet.